2. Umucuruzi yari azi kuryoshya abakiliya no kubahendahenda ndetse rimwe na rimwe akabagabanyiriza ibiciro nuko biza kumukukiramo. Rimwe umuntu amubaza isaha, undi ati “Ni saa sita, ariko kuko uri umuntu wanjye ni saa tanu n’igice.”
3.Umusaza yagiye gutora ageze ku buiro by’itora bamusaba kuvuga inyuguti itangira izina rye kugira ngo bamurebe kuri lisiti y’itora. Na we ati « Ni Ru »
Batangira kureba kuri lisiti y’itora baramubaza bati « Ni Rugamba se? » Ati « Oya »; « Ni Rutagengwa se? » Ati « Oya ».
Bati « Noneho ni Ruzindana. » Umusaza arabasubiza ati "Ariko mwa bana mwe ubwo mwarize cyangwa ? Ni Rufonsi yewe.”



















TANGA IGITEKEREZO