2. Abagabo babiri bari mu misango y’ubukwe noneho umwe ashaka gusebya mugenzi we, araterura ati « Kanyandekwe munywanyi wanjye uracyarya imbwa nka kera? Kanyandekwe n’ijwi rituje ati « Mba nkwambuye, iyo mba nzirya ntuba ukiriho mba naraguhereyeho. »

3. Mu gicuku nka saa sita z’ijoro umugore wa mafene aba yibarutse umukobwa. Nyina wa Mafene aramubyutsa ati « Mwibarutse umwana mwiza w’umukobwa akira muterure umusabire umugisha wa kibyeyi. »

Mafene nta no kuvuga ijambo na rimwe aba amwashije urushyi rwiza ku kabuno, umwana si ukurira arahogora. Umugore wa Mafene ati « Uyu mwana umuhoye iki ? » Mafene ati «Aka kantu kaje izi saha kakivuka nikaba inkumi kazajya gataha ryari ?»

4.Imbeba yagiye mu misa irebye ku ruhande isanga yicaranye n’injangwe, ubwoba burayitaha iti « Akanjye kashobotse. » Niko kubwira injangwe iti « Witonde hano nta byo kuryana bihaba, uzirikane ijambo padiri yatwigishije rivuga ko tugomba gukunda abanzi bacu. »

Injangwe irayisubiza ati « Sinzi ibyo urimo, hano barya n’umubiri wa Kirisitu nkanswe abanzi babo, senga vuba ndumva amerwe yanyishe. »