2. Umubyeyi umwe yagiye ku muturanyi we asanga arimo gutonganya umwana. Nuko uwari umushyitsi ati " Ariko se ko mutongana bimeze bite?” Mugenzi we aramubwira ati “ Ceceka rwose umwana mfite hano yaranyobeye asa n’utagira ubwenge. Reka nkwereke ukuntu abayeho.”
Ahita amuhamagara ngo amutume ati “Genda ujye kugura ipaki y’isabune hariya ku mucuruzi.”
Umwana na we aba arirutse atabijije amafaranga. Umubyeyi arimyoza ati ‘ni kiriya namuhoraga.’
3. Umubyeyi yakundaga gutonganya umwana we cyane, umunsi umwe aramutonganya biratinda bigeze aho aramubwira ati “ Kandi wa mwana we mbona uri ikibwa.”
Umwana nawe ntiyaripfana ati “ Papa, ntabwo ndi ikibwa ahubwo ndi ikibwana kuko ndi umwana wawe.”



















TANGA IGITEKEREZO