00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twisekere : "Papa, ayo ni make ngereranyije n’ayo mama ampa"

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 10 March 2017 saa 01:10
Yasuwe :

1.Mafene yaratashye asanga se ari gusambana maze ahita amuha amafaranga ibihumbi bitanu ngo atazabibwira nyina.Mafene aritotomba cyane ati "Papa aya ni make ngereranyije n’ayo mama ampa iyo musanze muri iki gikorwa."

Se ati "Aguha angahe sha ?" Mafene ati "Ampa ibihumbi 10 inshuro imwe kandi mu cyumweru nshobora kumufata gatatu. "

2. Mu isomo ry’amateka hari hatahiwe kwigisha amoko y’abanyarwanda mu gihe cyo hambere. Mwarimu Aratangira ati "Amoko y’abanyarwanda yari Abasinga, Abacyaba, Abega… si ayo gusa hari n’andi. Hagire uyatubwira. " Joriji ati " Njyewe ndayazi. " Mwarimu ati "Ngaho yatubwire. " Joriji ati "Abajama, abaniga, abatipe, abakoboyi n’abakaritasi. "


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages