Iyi minisiteri ishinja Google ko mu ikoranabuhanga ryayo itaragiye ihisha ibice bikorerwaho ibikorwa bya gisirikare kandi barabisabye kenshi.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo yemereye Reuters ko koko hari gahunda yo kujyana uru rubuga rwa Internet mu nkiko, ariko ntiyatangaza ibizaba bikubiye mu kirego.
Umuvugizi wa Google mu Bubiligi, Michiel Sallaets, yavuze ko biteye isoni kuba Minisiteri y’Ingabo yafashe umwanzuro wo kuzajyana iki kibazo mu nkiko.
Ati “Twakoranye nabo imyaka isaga ibiri, dukora impinduka ku makarita yacu aho twabisabwa n’amategeko y’u Bubiligi. Turateganya gukomeza gukorana nabo binyuze mu bwumvikane.”
Ibihugu nk’u Bufaransa, u Budage n’u Buholandi nabyo byasabye Google guhisha amafoto ariho ahabarizwa ibikorwa bya gisirikare ku mpamvu z’umutekano.
Mu 2016, u Buhinde bwanze ko Google Street View ikoreshwa muri iki gihugu, kubera ubwoba ko yagira ingaruka ku mutekano.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka byatahuwe ko porogaramu ya Strava yifashishwa muri siporo, yashyiraga hanze amakuru ku myitozo ikorerwa mu bigo bya gisirikare hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO