00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Imfungwa yemerewe kwicwa ibyirunkanseho mu nkiko

Yanditswe na

Deus ntakirutimana

Kuya 3 January 2015 saa 08:05
Yasuwe :

Umubiligi Frank Van Den Bleeken umaze imyaka 30 yibera mu buroko, yemerewe kwicwa n’inkiko zo muri iki gihugu, nyuma yo kubyirukaho kenshi abiburana.
7sur7 dukesha iyi nkuru yatangaje ko amaze gufungwa iyi myaka 30 bitewe n’ibyaha byamuhamye bijyanye n’ibyaha by’ihohotera ry’ikiremwa muntu bishingiye ku gitsina.
Iki gihano kizashyirwa mu bikorwa mu cyumweru gitaha tariki ya 11, Mutarama 2015, yagihawe amaze kugitsindira mu rukiko.
Frank w’imyaka 51 y’amavuko yakurikiranwaga n’inzobere (…)

Umubiligi Frank Van Den Bleeken umaze imyaka 30 yibera mu buroko, yemerewe kwicwa n’inkiko zo muri iki gihugu, nyuma yo kubyirukaho kenshi abiburana.

7sur7 dukesha iyi nkuru yatangaje ko amaze gufungwa iyi myaka 30 bitewe n’ibyaha byamuhamye bijyanye n’ibyaha by’ihohotera ry’ikiremwa muntu bishingiye ku gitsina.

Iki gihano kizashyirwa mu bikorwa mu cyumweru gitaha tariki ya 11, Mutarama 2015, yagihawe amaze kugitsindira mu rukiko.

Frank w’imyaka 51 y’amavuko yakurikiranwaga n’inzobere ku mu buzima bwo mu mutwe, zemeje ko afite n’uburwayi bwo mu mutwe kandi yatewe no gufungwa.

Icyatumye asaba iki gihano yemerewe, ni uko yahoraga yibwira ko mu gihe atahabwa iki gihano yazakomeza kuba ruvumwa mu Bubiligi.

Abantu 15 bamaze gusaba ubu burenganzira bwo kwicwa, igihano ubundi gihabwa umuntu runaka n’abaganga bitewe n’ububabare budasanzwe bashaka gukiza umuntu.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages