Uyu mugabo asanzwe azwi n’ubutabera bw’u Bwongereza kubera ibikorwa by’ubutekamutwe by’uruhererekane.
Filime mbarankuru yitwa “The Puppet Master”, inyura ku rubuga rwa Netflix isobanura uburyo abatekamutwe bakora ifitanye isano n’amateka ye ndetse ari mu bayikinnye.
Ku wa 25 Kanama, abajandarume b’Abafaransa bagiye aho uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 50 na 60 atuye, hitwa Vidaillat mu Bufaransa bwo hagati gukora igenzura ku bikorwa bye by’ubworozi bw’imbwa.
Ubwo abashinzwe umutekano bamusabaga ibyangombwa, Robert wari mu mudoka ye ataha yagonzemo babiri ndetse umwe bimuviramo gukomereka mu maso nk’uko urubuga 7 sur 7 be rubitangaza.
Akimara gukora ibyo yahise ahunga ntihagira umenya aho yarengeye. Ku wa 30 Kanama Ubushinjacyaha bwa Guéret bwatanze amakuru ku muntu ushakishwa kubera icyaha cyo kugerageza kwica abajandarume babiri.
Hifashishijwe impapuro zo guta muri yombi abanyabyaha ku mugabane w’u Burayi, polisi yo mu Mujyi wa Flandre y’uburasirazuba yaje kumumenya yifashishije camera zafotoye nimero ziranga ikinyabiziga cye.
Yafashwe kuri uyu wa Gatanu ahitwa Grand-Bigard mu nkengero za Bruxelles ahagana saa kumi n’imwe. Abanza kwitaba umucamanza mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Bufaransa.
Robert Hendy-Freegard arazwi kubera ko yakinnye muri filime mbarankuru yitwa “The Puppet Master: leçons de manipulation” itambuka kuri Netflix kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka n’indi yitwa “Rogue Agent” yakinanye na James Norton hamwe na Gemma Arterton na yo ikaba inyura kuri Netflix.
Mu 2005 yakatiwe igifungo cya burundu n’ubutabera bwo mu Bwongereza ku byaha byo gushimuta, uburiganya ubujura yakoreye abanyeshuri n’abagore akaba yari yarakuyemo amafaranga arenga miliyoni imwe y’ama-pound, yigize maneko wa MI5, urwego rw’iperereza rw’u Bwongereza.
Yarekuwe mu 2009 nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rutesheje agaciro igihano cye ku cyaha cyo gushimuta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!