Uyu mugabo ngo akimara guhabwa uyu muti yahise atangira kuremba ndetse ahita ajyanywa mu gice cy’ibi bitaro cyita ku ndembe ariko biba iby’ubusa birangira yitabye Imana.

Méthadone yahawe uyu mugabo, ni umuti ugabanya uburibwe. 7sur7 ivuga ko uyu muti wahawe uyu mugabo wari ugenewe mugenzi we urwaye kanseri, gusa ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko itari imiti igenewe kuvura iyi ndwara by’umwihariko.

Uburyo abaganga bitiranyije aba barwayi ntibirasobanuka, ibintu byatumye n’ibitaro bihita bitangiza iperereza kuri iki kibazo.

Se wa nyakwigendera avuga ko umuhungu we yari yagiye mu bitaro kwivuza indwara z’uruhu kuko yari afite ibisa n’ibibyimba ku mubiri byavagamo amazi. Yari yamaze kubagwa anitegura gutaha.

Mu gihe hagitegerejwe kumenyekana uburyo ikosa nk’iri ryakoze, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwihanganishije umuryango w’uyu mugabo ndetse polisi nayo yahise itangiza iperereza.

Ntiharamenyekana neza uburyo abaganga bibeshye bagaha uwo mugabo umuti utamugenewe
Ntiharamenyekana neza uburyo abaganga bibeshye bagaha uwo mugabo umuti utamugenewe