00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Abadepite baravugwaho kunywa agasembuye bakarenza urugero

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 February 2023 saa 06:02
Yasuwe :

Hashize iminsi Inteko Ishinga Amategeko y’uBufaransa itangiye kujya impaka ku mushinga w’itegeko rigena amavugurura ku bya pansiyo aho biteganyijwe ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru izava kuri 62 ikagirwa 64.

Hagati aho abadepite bakomeje kuvugwaho gusindira mu runywero rwo mu Nteko nk’uko ikinyamakuru Le Point cyabivuze, aho umwe mu badepite yagaragaye arandaswe n’abashinzwe gutanga ibinyobwa muri urwo runywero amerewe nabi cyane.

Undi mudepite ngo yaba yararutse ahagenewe guta imyanda uretse ko yahakanye ayo makuru.

Ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi mu badepite cyateje impagarara bigaragazwa ko ari imyitwarire idakwiriye ku ntumwa za rubanda, ibyatumye ingingo y’ubusinzi ishyirwa ku murongo w’ibyigwa ku wa 8 Gashyantare uku kwezi.

Bamwe mu badepite ngo batangira kunywa saa tanu z’igitondo nk’uko byavuzwe n’umudepite witwa Marie Guévénoux, ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Nteko y’u Bufaransa. Ni mu gihe isaha yo kunywa yakabaye hagati ya saa mbili na saa tatu z’ijoro.
Inzoga zo mu bwoko bwa liqueur nka Get27 zashize mu bubiko.

Uyu mudepite yasabye ko hakorwa isesengura n’igereranya ry’ingano y’inzoga yanyowe n’abadepite bariho ubu ugereranyije n’abababanjirije hakazatangazwa ibyarivuyemo ku wa 7 Mata uyu mwaka.

Hagati aho Perezida w’Inteko yasabye buri muyobozi w’ishyaka kugenzura imyitwarire y’abadepite baryo bakitabaza abanyamategeko. Nyamara nta gahunda ihari yo gufunga ako kabari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages