Francis Lopez yavuze ko ikibazo cyatangiye mu 2006, kigatezwa n’amakosa yakozwe n’ikigo gishinzwe pansiyo. Mu gihe cyo kumwaka umusoro kuri pansiyo ahabwa, yatangiye kujya acibwa menshi atajyanye n’ayo yinjiza, aza kumenya ko hari undi muntu bitiranwa ari na we yishyurira umusoro.
Mu kiganiro yagiranye na Radio RMC yo mu Bufaransa, Francis yagize ati “Uwo muntu twitiranwa twavukiye mu mujyi umwe, tuvukira umunsi umwe tariki 6 Ukwakira 1938. Na nimero z’ikarita za pansiyo zirasa uretse imibare itatu ya nyuma. Natangiye kugira ibibazo mu 2006 none ubu ninjye umwishyurira imisoro.”
Uyu musaza yavuze ko amaze igihe ajya gusaba ikigo gishinzwe imisoro kumukemurira ikibazo akanasubizwa amafaranga yagiye atanga y’umurengera, ariko ngo banze kumufasha.
Ubuyobozi w’ikigo gishinzwe Pansiyo mu Bufaransa, bwijeje RMC ko mu minsi mike ikibazo cya Francis kizaba cyakemutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!