Iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizabera no mu yindi mijyi nka Paris na Lyon ariko ku munota wa nyuma ntiryaba.
Ubusanzwe iri rushanwa rimenyerewe ahandi nko mu Bubiligi, Espagne, u Budage na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Kuwa Gatandatu nibwo umujyi wa Rennes wemeye ko iri rushanwa rihabera ku bilometero 15, abaryitabiriye bakaba bari bambaye gusa isaha cyangwa ingofero irinda umutwe mu gihe umuntu yaba aguye gusa.
Michèle Charles-Dominé wo mu ihuriro ry’abashyigikira kwambara uko umuntu yavutse ari naryo ryateguye irushanwa, yagize ati “Twishimye, twasetse cyane, twagize ibihe byiza cyane bidasanzwe”.
Yakomeje avuga ko uyu mwaka iri rushanwa ryitabiriwe n’abantu 70 ariko atari benshi ku buryo bizera ko ku yindi nshuro bizaba byiza kurushaho kandi iri rushanwa rikaguka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!