Iperereza ryatangiye nyuma y’uko inzego z’ubutabera zakiriye ibirego biturutse ku bantu batandukanye, barimo abarengera uburenganzira bw’abaguzi ndetse n’abantu bavuga ko ikoranabuhanga rikoreshwa muri ayo madarubindi rishobora gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aya madarubindi akoresha ikoranabuhanga rya kamera nto zishobora gufata amashusho no gufata amajwi, ndetse akaba ashobora gufasha uyambaye gufata amakuru mu buryo bw’ibanga. Abashinzwe iperereza barimo kureba niba ayo mahame y’ikoranabuhanga yarakoreshejwe mu buryo bwo guhungabanya ubuzima bwite cyangwa mu bikorwa byo gutoteza abantu.

Ikirego cyatanzwe n’umuryango urengera abaguzi mu Bufaransa ndetse n’ibindi birego byatanzwe ku bijyanye n’uburyo ayo madarubindi ashobora gukoreshwa mu buryo butemewe.

Amadarubindi yakozwe ku bufatanye bwa sosiyete Essilor Luxottica na sosiyete y’ikoranabuhanga Meta, akaba yaragurishijwe ku isoko mpuzamahanga. Aya madarubindi afite ubushobozi bwo gufata amashusho no kohereza amakuru, ibintu byateye impungenge ku bijyanye no kurinda amakuru bwite y’abaturage.

Meta yavuze ko yubahiriza amategeko agenga ubuzima bwite kandi ko ikomeje gufata ingamba zo kurinda abakoresha ayo madarubindi ndetse n’abandi bantu bashobora gufatwa amashusho.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bavuga ko ikibazo gikomeye kiri ku buryo abantu bashobora gufatwa amashusho cyangwa amajwi batabizi, cyane cyane mu gihe ibikoresho by’ikoranabuhanga bigenda birushaho kuba bito kandi byoroshye guhisha.

Mu Bufaransa abatanze ibirego bavuga ko hari abantu bayakoresheje bagafata amashusho abantu ku muhanda batabibahereye uburenganzira.

Hari abashinja abambara amadarubindi y'ikoranabuhanga gufata amashusho n'amajwi abantu batabizi
Hari abashinja abambara amadarubindi y'ikoranabuhanga gufata amashusho n'amajwi abantu batabizi