Ubuyobozi bwa kompanyi yitwa SNCF (Société nationale des chemins de fer français) nyiri iyo gari ya moshi bwatangaje ko ibi byabaye ku wa 23 Mutarama 2017, ubwo iyi gari ya moshi yari ivuye Lille yerekeza Nantes mu burengerazuba bw’u Bufaransa.
Urubuga 7sur 7 rwanditse ko mu gihe yahagararaga gato mu mujyi wa Mans uwo mugore w’imyaka 18 n’umugabo we w’imyaka 19 bavuyemo bajya kunywa itabi basigamo umwana.
Ubwo gari ya moshi yongeraga guhaguruka, ngo abagenzi bahise babona ko ba babyeyi batarimo maze bavuza inzogera berekana ko hari ikibazo.
Kubera kwirinda impanuka gari ya moshi ngo yanze gusubira inyuma maze umwe mu bakozi bayo agenda yita kuri uwo mwana w’amezi arindwi mu rugendo rw’ibirometero 100 kugeza aho yongeye guhagarara.
Iyo gari ya moshi yongeye guhagarara muri gare ya Angers kugira ngo ababyeyi bahuzwe n’umwana wabo ariko byabasabye kuza mu yindi yari ikurikiyeho.
Ubuyobozi bwa Sosiyete SNCF bwatangaje ko icyo gikorwa kidasanzwe kandi ko ari ubwa mbere kibabayeho.



















TANGA IGITEKEREZO