Uyu mukino wagiyeho nyuma y’ubuke bw’imva zisigaye mu marimba ya Père-Lachaise, Montparnasse, na Montmartre akunze gushyingurwamo ibyamamare.
Izo mva zashyizwe ku mu mikino y’amahirwe ni izimaze igihe zititabwaho, aho uzatsinda azishyura amafaranga yo kugura imva 4000€ (4.600$), ayo kuyivugurura ndetse n’ay’uburenganzira bwo kuyishyinguramo undi muntu (lease)
Uburenganzira bwo kuyishyinguramo undi muntu bw’imyaka 10 ni 976€ (1,120$), mu gihe ubwa burundu ari 17.668€ (20.290$).
Irimbi rya Père-Lachaise ni rimwe mu marimbi manini cyane i Paris kuko riri kuri hegitare 44 ndetse risurwa n’abarenga miliyoni 3,5 buri mwaka. Iri rimbi rifite umwihariko wo kuba rishyinguyemo bimwe mu byamamare byabayeho birimo Jim Morrison wari umuhanzi, Oscar Wilde, Marcel Proust wari umwanditsi n’abandi.
Montparnasse iri ku buso bwa hegitare 19, rishyinguwemo abarenga ibihumbi 35 barimo Jean-Paul Sartre wari umuphilosophe, na Charles Baudelaire, wari umusizi.
Montmartre ryo riri ku buso bwa hegatare 11 rishyinguyemo arenga ibihumbi 20, barimo Edgar Degas n’abandi.
Aya marimbi yose ahurira ku kuba amwe mu marimbi asurwa cyane kubera amateka abitse ndetse n’uburyo y’ubatse mu buryo butangaje, burimo ibibumbano biri hejuru y’imva n’ibindi.
Kwiyandikisha muri uyu mukino w’amahirwe byatangiye ku wa 3 Ugushyingo 2025, bizarangira ku wa 31 Ukuboza 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!