Ibi Ducoin yabigarutseho ku wa 11 Nzeri 2025 mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru bitandukanye birimo BFMTV na LCP bikorera mu Bufaransa.
Yasobanuye ko bimwe mu byatumye umukobwa we yiyahura harimo no yarakoreshaga imbuga nkoranyambaga cyane TikTok.
Yagize ati “Naje hano kugira ngo mburire ababyeyi bakunze kureka abana babo bagakoresha TikTok igihe kinini akenshi ntabwo bakunze kureba ingaruka mbi ibyo bishobora kugira ku bana babo bitewe n’uru rubuga.”
Yakomeje asobanura ko umwana we yatangiye kugira ibibazo byo mu mutwe ubwo bari mu biruhuko byo kwitegura kujya muri Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akimara kubigira bamusubije mu Bufaransa mu rwego rwo kumuvuza, ariko agahitamo kumara igihe kinini ari wenyine areba amashusho yo kuri TikTok.
Papa we agaragaza ko ibi ari byo byamuviriyemo kwiyahura kubera ko yaje kubikora ku wa 29 Gashyantare 2024 afite imyaka 18.
Ku rundi ruhande Mama we yagaragaje ko icyatumye umwana we yiyahura atari TikTok ariko ko ibifitemo uruhare rukomeye kubera byatumye agira agahinda gakabije.
Hashize iminsi Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa isabye ko abana bari munsi y’imyaka 15 bakwiriye gukumirwa ku gukoresha imbuga nkoranyambaga, abari hejuru y’imyaka 15 bo bagashyirirwaho amasaha yo kutazikoresha.






Ibitekerezo 0