00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Umugabo yibye ingobyi ya nyuma y’umugore we wabyaye ashaka kuyirya

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 2 February 2015 saa 11:42
Yasuwe :

Umugabo wo muri komini ya Rennes mu Bufaransa, yibye ingobyi umugore we amaze kubyara, atabwa muri yombi ataragera ku mugambi we wo kuyirya ku wa kane w’icyumweru gishize.
Uwo mugabo yavuze ko yari afite amakuru y’uko ingobyi ya nyuma yuzuyemo intungamubiri zitandukanye, kuyirya bikaba ari ingenzi ku buzima.
Urubuga rwa Ouest-France kivuga ko uwo mugore yasabye umuforomo niba ashobora kumuha ingobyi yavuyemo. Umuforomo yatunguwe no kumva uyu mugore asaba ingobyi yanga kuyimuha kuko (…)

Umugabo wo muri komini ya Rennes mu Bufaransa, yibye ingobyi umugore we amaze kubyara, atabwa muri yombi ataragera ku mugambi we wo kuyirya ku wa kane w’icyumweru gishize.

Uwo mugabo yavuze ko yari afite amakuru y’uko ingobyi ya nyuma yuzuyemo intungamubiri zitandukanye, kuyirya bikaba ari ingenzi ku buzima.

Urubuga rwa Ouest-France kivuga ko uwo mugore yasabye umuforomo niba ashobora kumuha ingobyi yavuyemo. Umuforomo yatunguwe no kumva uyu mugore asaba ingobyi yanga kuyimuha kuko amategeko y’u Bufaransa abibuza, ariko yemera kuyimwereka.

Uwo muforomo yaje gutungurwa no gusanga ingobyi y’uwo mugore itari aho yari yayishyize.Umugabo we yayibye.

Abashinzwe umutekano baej guta muri yombi uwo mugabo , nyuma y’amasaha make hamenyekanye ko ingobyi yaburiwe irengero.

Ibimenyetso bya mbere by’iperereza byagaragaje ko uyu mugabo afite uwamufashije muri iki gikorwa cyo kwiba ingobyi y’umugore we.

Ubu bujura bw’ingobyi ngo bwaba bufitanye isano n’amakuru yaturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko kurya ingobyi ari ingenzi ku buzima kuko irimo intungamubiri nyinshi cyane.

Icyamamare Kim Kardashian, avugwaho ko yariye nyababyeyi ye e. Ibitabo bivuga ko kurya ingobyi ari ingenzi nabyo bikaba byaramaze kugera ku isoko, bivuga ko iribwa igishyushye cyangwa, yasewemo ifu cyangwa iri mu binini.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages