00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Umujyi wa Paris uza ku isonga mu kugira abashakanye bacana inyuma

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 16 June 2013 saa 04:45
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abafaransa bugashyirwa ku mugaragaro mu buryo bw’amashusho (filimi), bwagaragaje ko umujyi wa Paris ari uwa mbere mu kugira abashakanye benshi bacana inyuma.
Inkuru dukesha urubuga rwa 7sur7, ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’abagabo babiri bo mu gihugu cy’u Bufaransa aribo Jean Dujardin na Gilles Lellouche, bakabusohora muri filimi, bagaragaza uburyo Umurwa Mukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa ari wo wa mbere ku Isi mu kugira abashakanye bacana inyuma.
Muri uyu (…)

Muri uyu Mujyi wa Paris habarurirwa abashakanye bagera ku bihumbi 125, baca inyuma abo bashakanye, ugakurikirwa n’Umujyi wa Lion na Marseille.

Mu murwa mukuru wa Paris mu ngo 100, izigera kuri 46 umwe mu bashakanye aba afite ihabara cyangwa inshoroke inzwi.

Abagera kuri 52% by’abaca inyuma abo bashakanye bari hagati y’imyaka 39 na 49.
Ubutaliyani, u Bubiligi, Espagne n’u Busuwisi nabyo ngo bibarizwamo abashakanye bacana inyuma ku bwinshi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages