Bamwe mu bitabiriye imihango yo gushyingura Tava kuri iki Cyumweru, babwiye Le Parisien ko uyu mukecuru yari afite imyaka 118.
Ikarita ndangamuntu ya Tava, igaragaza ko yavutse ku wa 22 Ukuboza 1902, nyamara hakibazwa impamvu Guverinoma y’u Bufaransa itamwemeje nk’umuntu ukuze kurusha abandi muri iki gihugu.
N’ubwo Tava yashakanye n’abagabo bane, uwa mbere ni we wenyine babyaranye abana babiri b’abakobwa, ariko na bo bapfuye mbere ye.
Tava yari afite ibibazo bitandukanye birimo kuba amaguru ye atakoraga no kwibagirwa, ariko ntibyabuzaga abo mu gace yari atuyemo n’umwuzukuru we w’umukobwa babanaga kumwita inzu y’ibitabo.
Tava Colo yari azwi nk’umuntu wagwaga neza, wiyoroshya kandi ukunda kugira abandi inama zubaka, nk’uko byagarutsweho n’abari bitabiriye umuhango wo kumushyingura kuri iki cyumweru.
Bivugwa ko Tava Colo wamenyekanye mu gace yari atuyemo nka “Coco”, yavukiye muri Komini Mamoudzou iri ku Kirwa cya Mayotte, akaba ari na ho yabaye ubuzima bwe bwose, akaba yitabye Imana afite imyaka 118.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!