7sur7 yatangaje ko uwo mukecuru yajyanywe mu bitaro bizwi nka Institut d’Arnault Tzanck, aho yajyanywe aribwa cyane mu gutwi.
Umekecuru yaje aribwa cyane umutwe ndetse abaganga babanza kubikerensa, babyemezwa n’igihe barebaga mu gutwi kwe bagasangamo icyo gitagangurirwa cy’ubumara.
Yabwiye itangazamakuru ko abana be aribo bamukanguye bamubwira ko igitagangurirwa cyamugiye mu matwi, bagakoresha agatambaro ngo bagikuremo ahubwo kikarushaho kwinjira mu mwenge w’ugutwi.
Bagerageje no gusukamo amazi y’akazuyazi ariko igitagangurirwa cyanga kuvamo ahubwo kurushaho kumuruma.
Ubutabazi bwakozwe n’abaganga bwaje gutanga umusaruro kuko babashije gukura icyo gitagangurirwa cyizwi nka ‘mygale d’Andalousie’ mu gutwi kwe.
Icyo gitagangurirwa gishobora kugira uburebure bwa santimetero eshatu, kikaba cyizwiho ubumara iyo kirumanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!