Ubusanzwe ntabwo ari itegeko kwambara agapfukamunwa igihe umuntu ari ku meza cyangwa ari kunywa kuko udupfukamunwa dukoreshwa kuri ubu bitashoboka.
Ako gapfukamunwa yise ‘Siroteur’ ngo kaje guhindura ibintu ku buryo umuntu akomeza kwirinda icyorezo cya coronavirus aho yaba ari hose bitabaye ngombwa ko agakuramo, apfa kuba ari mu ruhame.
Ikinyamakuru 7 sur 7 cyatangaje ko ako gapfukamunwa kakozwe mu buryo hasi gafite ahantu bacomeka umuheha ku buryo umuntu anywa akambaye. Hari n’akandi yakoze kaba gafite imashini ku buryo ushaka kunywa adakoresheje umuheha afungura imashini akanywa, yarangiza kunywa agafunga neza.
Nubwo ako gapfukamunwa katarahabwa icyangombwa cy’ubuziranenge, Raymond Dalaise wagakoze yizeye ko kazemerwa vuba agatangira kukagurisha ku bwinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!