Umusaza witwa Georges wari ufite imyaka 97 yagiye mu Bitaro bya Reims guhera mu Ugushyingo uyu mwaka.
Umwana we Michel yagiye kumusura tariki 28 uko kwezi azi ko agiye kureba se nubwo yari abizi arembye, agezeyo akubitwa n’inkuba nyuma yo gusanga yapfuye ariko ntabimenyeshwe.
Yagize ati “Ubwo nahageraga, hari umurwayi mugenzi we wambwiye ko bamwimuye. Nagiye gushaka umuganga, ambwira ko bibagiwe kumbwira ko papa yamaze gushiramo umwuka.”
Michel yamenye ko umubyeyi we yari amaze umunsi wose apfuye kuko yitabye Imana saa Munani z’ijoro ryo ku wa 26 rishyira 27 Ugushyingo.
Yavuze ko bibabaje kuba umuntu ashobora gupfa hagashira igihe kingana gutyo umuryango we utaramenyeshwa.
Ati “Nta n’umwe mu bantu be ba hafi wigeze amenyeshwa ko ubuzima bwe buri mu kaga ngo nibura tubashe kuba tumuri hafi igihe yapfaga.”
Ibitaro byo byatangaje ko habayeho akabazo ko kudasobanurirana ubwo abaganga bari ku burinzi basimburwaga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!