00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Yamenye ko se yapfuye ari uko agiye kumusura mu bitaro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 December 2021 saa 05:16
Yasuwe :

Abaganga bo mu bitaro byo mu Mujyi wa Reims mu Bufaransa bibagiwe kubwira umwana ko se yapfuye, abimenya agiye kumusura.

Umusaza witwa Georges wari ufite imyaka 97 yagiye mu Bitaro bya Reims guhera mu Ugushyingo uyu mwaka.

Umwana we Michel yagiye kumusura tariki 28 uko kwezi azi ko agiye kureba se nubwo yari abizi arembye, agezeyo akubitwa n’inkuba nyuma yo gusanga yapfuye ariko ntabimenyeshwe.

Yagize ati “Ubwo nahageraga, hari umurwayi mugenzi we wambwiye ko bamwimuye. Nagiye gushaka umuganga, ambwira ko bibagiwe kumbwira ko papa yamaze gushiramo umwuka.”

Michel yamenye ko umubyeyi we yari amaze umunsi wose apfuye kuko yitabye Imana saa Munani z’ijoro ryo ku wa 26 rishyira 27 Ugushyingo.

Yavuze ko bibabaje kuba umuntu ashobora gupfa hagashira igihe kingana gutyo umuryango we utaramenyeshwa.

Ati “Nta n’umwe mu bantu be ba hafi wigeze amenyeshwa ko ubuzima bwe buri mu kaga ngo nibura tubashe kuba tumuri hafi igihe yapfaga.”

Ibitaro byo byatangaje ko habayeho akabazo ko kudasobanurirana ubwo abaganga bari ku burinzi basimburwaga.

Ibitaro bya Reims byasabye imbabazi nyuma y'inkuru y'umurwayi wabiguyemo ntibimenyeshe uwo mu muryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages