Izi nama zatanzwe n’Ihuriro ry’abaminisitiri mu Buhinde (Modi Ministry) ribumbatiye ubutumwa bukangurira abagore kwirinda inshuti mbi ahubwo bakagerageza kugira intekerezo nziza ndetse bakanamanika amafoto meza mu byumba byabo kugira ngo umwana batwite arusheho kugira ubuzima bwiza.
Iri tangazo ryasohowe mu gihe iki gihugu gihanganye n’ubwiyongere bw’abana aho abagera kuri miliyoni 26 bavuka buri mwaka.
Izi nama zasohowe mu nyandiko yiswe ‘Mother and Child Care’ zikaba zarakusanyijwe n’Ihuriro rya Leta ryashyiriweho gutanga ubufasha ku bujyanama ku bagore batwite byanatumye hashingwa iyi minisiteri mu mwaka wa 2014.
Ibi biri mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi gakondo mu Buhinde ahari igice kinini kitashyigikiye kwifashisha amahame y’ubuvuzi bwa kijyambere mu gihugu.
Zimwe mu nama zasohowe zisaba abagore batwite kwirinda kugira umujinya n’urwango ku nshuti mbi, kubana n’abantu b’intangarugero kandi mu mutuzo usesuye, gushyira amafoto meza mu byumba bararamo kuko ngo bigira ingaruka nziza ku mwana, kugira intekerezo nzima no kwiha umwanya wo kwiyigisha ubwabo no gusoma inkuru z’abantu babaye abanyabigwi hamwe no gukomeza gutuza mu gihe batwite.
Hindustan Times itangaza ko mu kwezi gushize aribwo mu Buhinde hasohotse amakuru avuga ko hashobora no gushyirwaho ibihano ku bashakanye bananirwa kwifata mu gihe umugore atwite.
Hari abahanga badashyigikiye iyi nama yo kubuza abagore batwite gutera akabariro bavuga ko ihabanye n’ukuri kuko ngo bashingiye ku bumenyi ibi ntacyo byangiza kubera ko umwana uri mu nda aba afite umutekano uhagije ndetse n’imikaya y’umura igira akamaro gakomeye mu kumurinda.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubuvuzi bw’abana n’abagore batwite mu Bitaro bya Fortis Gurgaon, Dr Suneeta Mittal, we agira inama abashakanye kwirinda gutera akabariro mu gihembwe cya mbere umugore yasamyemo kuko byo bishobora guteza ibyago byo gukuramo inda ariko ngo nyuma yaho bashobora kuryoherwa n’umubano wabo mu bijyanye no gutera akabariro ntacyo bikanga.
Abagore batwite kandi bagirwa inama yo guhora bishimye bakirinda gutekereza ku bintu bibatera guhangayika banagerageza gukora imirimo ituma bumva banezerewe muri iki gihe kigera ku mezi icyenda bamara batwite.
Abagera ku 44,000 bapfa bazize impamvu zifitanye isano no gutwita mu Buhinde. Umubare w’abagore bapfa babyara muri iki gihugu ungana na 167 ku 100,000.



















TANGA IGITEKEREZO