Muri Werurwe 2015, nibwo Pushpanjali Kanhar w’imyaka 25 n’umugabo we babyaye abahungu babiri b’impanga ariko bavuka imitwe yabo ifatanye.
Ibizamini byo kwa muganga byemeje ko nubwo imitwe yabo ifataniye mu gice cyo hejuru, Honey na Sing bafite ubwonko butandukanye.
Nyuma y’imyaka ibiri uyu muryango utuye muri leta ya Orissa mu Burasirazuba bw’u Buhinde ugerageza gushakisha umuganga udahenze wabafasha, wageze aho ucika intege ndetse utangira kwiheba ko aba bana batazigera bavurwa.
Nk’uko Daily Mail yabyanditse, kuri ubu uyu muryango uri mu byishimo nyuma y’uko ubuyobozi bwa Orissa butangarije ko bwiteguye gutanga ubufasha, aba bana bagakurikiranwa n’inzobere z’Ivuriro rya AIIMS riri mu Mujyi wa New Delhi.
Nubwo aba bana babonye ubufasha ngo bavurwe, Dr Swapneshwar Gadnayak ushinzwe ubuvuzi mu gace batuyemo yavuze ko hagomba gukorwa ibizamini byimbitse, kugira ngo barebe niba kubatandukanya nta ngaruka byagira ku buzima bwabo.
Uyu muryango usanzwe ufite abandi bana babiri bakuru ndetse bafite ubuzima bwiza.



















TANGA IGITEKEREZO