Iki kibumbano kizaba ari cyo kirekire ku Isi aho gifite metero 182 , cyubatse ku mugezi wa Narmada muri Leta ya Gujarat. Kizamurikwa ku wa 31 Ukwakira.
Mu 2013, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko abantu benshi bavuga ikibumbano cyo muri Amerika kizwi nka ‘Statue of Liberty’, bityo bifuza ko icya Patel kiba kirekire inshuro ebyiri ugereranyije n’iki gifite metero 93 z’uburebure.
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko umushinga wo kubaka iki kibumbano gikozwe muri bronze watangajwe na Modi mu 2010, icyo gihe yari akiri Minisitiri muri Leta ya Gujarat.
Biteganyijwe ko iki kibumbano cyiswe ’Statue of Unity’ kizarangira neza gitwaye agera kuri miliyoni 410 z’amadolari, yatanzwe na Leta ya Gujarat, Guverinoma y’u Buhinde ndetse n’abantu ku giti cyabo.
Uretse iki kibumbano, hafi yacyo hanubatswe inzu ndangamurage, ahakorerwa ubushakashatsi ndetse n’ikigo cy’imyidagaduro.
Hari bamwe ariko basanga kubaka iki kibumbano ari uburyo Modi n’ishyaka rye Bharatiya Janata bashaka gukoresha mu gushaka kwihisha inyuma y’izina ry’umuntu wamenyekanye cyane mu mateka y’u Buhinde.
Patel wabarizwaga mu ishyaka Congress Party kuri ubu ritavuga rumwe na leta, yagize uruhare mu rugamba rwo gusaba ubwigenge k’u Bwongereza, ariko bikozwe mu mutuzo.
Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije ubwo igihugu cyabonaga ubwigenge na Minisitiri w’Umutekano. Yitabye Imana mu 1950 afite imyaka 75.
Ikibumbano cya Patel si cyo gusa cyitezweho guca agahigo, kuko u Buhinde buri no kubaka ikindi cya Shivaji Bhonsle wari indwanyi ikomeye yabayeho mu myaka ya 1600. Kizaba gifite uburebure bwa metero 212.
Mu bibumbano bya mbere ku Isi muri iki gihe hari Spring Temple Buddha kiri mu Bushinwa, kireshya na Metero 128. Muri Afurika ikirekire kiri mu Mujyi wa Dakar kizwi nka ‘Monument de la Renaissance Africaine’ kireshya na metero 49.



















TANGA IGITEKEREZO