CNN dukesha iyi nkuru itangaza ko uyu mukobwa yabyaye abazwe mu bitaro bya Leta biri mu Mujyi wa Chandigarh ndetse we n’umwana we bameze neza.
Mu byumweru bitatu bishize urukiko rw’ikirenga rwanze icyifuzo cy’umuryango w’umukobwa cyo gukuramo iyo nda, yari imaze ibyumweru 35.
Ubusanzwe mu mategeko y’u Buhinde nta mugore wemerewe gukuramo inda irengeje ibyumweru 20 keretse bitegetswe n’urukiko. Ababyeyi b’uyu mukobwa bamenyesheje ubuyobozi ko umwana wabo atwite bigeze ku byumweru 27.
Umuganga wakurikiranye uwo mwana yavuze ko ababyeyi be bari baramuhishe ko atwite ahubwo ngo bahoraga bamubwira ko arwaye impyiko bakanabuza n’abaganga kubimubwira.
Uyu mwana yatewe inda na nyirarume uri gukurikiranwa mu rukiko. Indira Jaising, umwe mu banyamategeko b’urukiko rw’Ikirenga mu Buhinde yavuze ko akenshi ibibazo byo gufatwa ku ngufu ku bana bakiri bato biboneka mu miryango ikennye ndetse no mu duce tw’ibyaro.
Ababyeyi b’uyu mwana batangiye gushaka ubarerera urwo ruhinja ngo kuko bumva ari igisebo ku muryango.
U Buhinde bufite agahigo ko kuba igihugu cya mbere kigaragaramo gufata abana ku ngufu, dore ko mu 2015 abagera ku 20 000 bahohotewe.



















TANGA IGITEKEREZO