Mu Buhinde uruhinja rwavutse nyina abazwe rufite ingingo zisanzwe ariko rufite imitwe ibiri, amajosi abiri ndetse n’inti z’umugongo ebyiri.
Urmila Sharma w’imyaka 28 niwe wabyaye uyu mwana w’umukobwa tariki 12 Werurwe mu bitaro bya Cygnus JK mu majyaruguru y’u Buhinde aho ari gukurikiranwa n’inzobere z’abaganga.
Umwe mu baganga yabwiye Daily Mail ko uyu muryango ukennye ati “Ababyeyi bataye umutwe ndetse turi kwikusanya ngo dufashe uyu muryango uko tubishoboye.”
Urmila Sharma n’umugabo we Subhash w’imyaka 32 nta mafaranga bari bafite ngo bishyure ibizamini byo kwa muganga byakorewe umubyeyi.
Iyo iki kibazo uyu mwana yavukanye kimenyekana mbere, uyu mubyeyi yashoboraga guhitamo kubyara cyangwa abaganga bakamubuza kubyara.
Dr Shikha Malik avuga ko gutandukanya uyu mwana bidashoboka na busa ati “Ubwo Sharma yakorerwa ikizamini cya mbere cy’ababyeyi batwite maze tukabona ko atwite impanga zifatanye, inda yari ikuze kandi ntacyo twari gukoraho.”
Nubwo bidashoboka ko uyu mwana yatandukanywa, ikipe y’abaganga ya Dr Shikha Malik ngo yiyemeje gukora iyo bwabaga ngo itabare uru ruhinja.


















TANGA IGITEKEREZO