00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Yagiye kwivuza avuga ko yamize umufuniko bamusangamo zahabu

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 21 April 2014 saa 09:13
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 63 wikorera ku giti cye mu Buhinde yajyanwe kwa muganga afite ububabare budasazwe, bamubaze basanga mu nda ye harimo zahabu.
Uyu mugabo udatangazwa amazina, yajyanwe mu bitaro byitiriwe Sir Ganga Ram biherereye mu mujyi wa Delhi arimo kuruka, kandi afite ububabare budasazwe, nyuma yo kumubaga abaganga basanze mu nda ye utubumbe 12 twa zahabu, kamwe gapima garama 33.
Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko izi zahabu zakuwe mu nda y’uyu mugabo zifite agaciro k’amadorari (…)

Umugabo w’imyaka 63 wikorera ku giti cye mu Buhinde yajyanwe kwa muganga afite ububabare budasazwe, bamubaze basanga mu nda ye harimo zahabu.

Uyu mugabo udatangazwa amazina, yajyanwe mu bitaro byitiriwe Sir Ganga Ram biherereye mu mujyi wa Delhi arimo kuruka, kandi afite ububabare budasazwe, nyuma yo kumubaga abaganga basanze mu nda ye utubumbe 12 twa zahabu, kamwe gapima garama 33.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko izi zahabu zakuwe mu nda y’uyu mugabo zifite agaciro k’amadorari ibihumbi 23 n’imisago. Abaganga bakaba batangajwe no gusanga mu gifu cy’umuntu utubumbe 12 twa zahabu.

Yageze kwa muganga avuga ko yamize umufuniko w’icupa ry’amazi, akaba yifuza ko bawumukuramo. Ibi byatumye abaganga bafata icyemezo cyo kumubaga vuba vuba.

Nyuma yo kumubanga bahamagaye abashinzwe imisoro ngo bamuhate ibibazo.

Umuganga ushinzwe kubaga mu bitaro bya Sir Ganga Ram yabwiye ikinyamakuru cyo mu Buhinde ko uyu mugabo yaje kuri ibyo bitaro tariki ya 7 Mata ashaka umuganga wo kumubanga, akamukuramo umufuniko w’icupa yavugaga ko yamize ku bw’impanuka.

Uyu muganga akomeza avuga ko izi zahabu iyo ziza kumara iminsi mu nda y’uyu mugabo zari kumutera ibibazo mu mara.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages