Mu bitaro byitwa Sir J.J. Hospital biherereye ahitwa Bombay mu burengerazuba bw’u Buhinde umusore w’imyaka 17 yakuwemo amenyo 232 mu rwasaya.
Mbere yo gukurwamo ayo menyo, uyu musore witwa Ashik Gavai ngo yari afite ububabare budasanzwe ndetse n’icya kabiri cy’isura ye cyarabyimbye. Mu gihe cy’iminsi 10 yari amaze mu bitaro abaganga bamuvuye basanze afite ikibyimba kinini cyari cyaraje mu rwasaya rwe.
Mu gihe abaganga bari batangiye kubaga uwo musore ngo batunguwe n’ibintu batari bamenyereye kuko bamusanzemo amenyo 232 yose, nk’ubwo byatangarijwe ikinyamakuru India Times n’umuganga witwa Sunanda Dhivare-Palwankar.
Iyi nkuru dukesha urubuga 7sur7 ivuga ko igikorwa cyo kubaga Ashik Gavai cyakozwe n’abanga 4 kigatwara amasaha 7 kugira ngo babashe kumukuramo ayo menyo yose bamusanganye mu rwasaya.
Umwe mu banganga bitaye kuri Gavai, Sunanda Dhivare-Palwankar yavuze ko nyuma y’ubushakashatsi bakoreye mu binyamakuru bitangaza ubumenyi butandukanye (magazines scientifiques) basanze ako ari agahigo kabaye (record). Ariko na none ngo baracyakora ubushakashatsi ngo barebe niba uyu musore Gavai ariwe bibayeho bwa mbere.
Ubusanzwe iyi ngimbi ikomoka mu muryango ukennye ku buryo guverinoma y’u Buhinde yiyemeje kumwishingira mu bijyanye n’amafaranga yo kumuvuza.


















TANGA IGITEKEREZO