00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi bugiye gushyiraho itegeko ryemera guhuhura abana barembye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 April 2023 saa 10:27
Yasuwe :

Leta y’u Buholandi igiye kuvugurura itegeko rijyanye n’ibyo guhuhura abarwayi, aho abana barembye bari hagati y’umwaka umwe na 12 bagiye kujya bahuhurwa.

Byatangajwe na Guverinoma y’u Buholandi mu ntangiriro z’uku kwezi.

Bizajya bikorwa ku bana barembye cyane kandi bafite ububabare bukabije, ku buryo inzobere mu buvuzi zibona ko nta yandi mahitamo uretse kuborohereza, bagapfa batababaye.

U Buholandi buvuga ko nibura buri mwaka buhura n’ikibazo cy’abana bari hagati ya batanu n’icumi, bapfa bababaye cyane kubera ko ubwo burenganzira bwo guhuhurwa amategeko atabwemeraga.

Mu 2002 u Buholandi ni cyo gihugu cyabaye icya mbere ku isi mu gushyiraho itegeko ryemerera abarwayi guhuhurwa mu gihe barembye kandi nta cyizere cyo gukora.

Icyakora hashyizweho amabwiriza akaze kugira ngo bishyirwe mu bikorwa, aho hari inteko y’abaganga ibanza guterana ikabifataho umwanzuro.

Iryo tegeko ryemeraga ko abana bataruzuza umwaka bavutse na bo mu gihe barembye bashobora guhuhurwa, ariko hejuru y’umwaka umwe kugeza kuri 12 ntabwo babaga babyemerewe.

Uku guhuhura abana byamaganywe cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo na nyiri Twitter, Elon Musk wavuze ko guhuhura abana atari byo na mba.

Yagize ati “Kuba umuntu yakoroherezwa gupfa mu gihe afite imyaka y’ubukure, ibyo ndabyemera ariko ku bana si byo.”

U Buholandi niburamuka bwemeje iri tegeko, buzaba bubaye igihugu cya kabiri kirishyizeho nyuma y’u Bubiligi bwabyemeje mu 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages