00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya: Kugira iminwa minini byatumye ahabwa akato

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 September 2013 saa 08:18
Yasuwe :

Kuva mu bwana bwe, ubunini bw’iminwa ye bwatumye ahabwa akato na na bagenzi be. Ibi byatumye Kristina Rei, akurana ipfunwe, akaba yarabazwe inshuro zirenga ijana kugira ngo bagabanye ubunini bwayo.
Umurusiyakazi w’imyaka 22 witwa Kristina Reis ni we ufite iminwa minini ku isi. Iyi minwa minini yatumye kuva mu bwana bwe akurana ipfunwe, kubera ko bagenzi be ndetse n’abandi bantu batandukanye bamuhaga akato, bavuga ko afite iminwa minini cyane, nkuko 7sur7 dukesha iyi nkuru ikomeza (…)

Kuva mu bwana bwe, ubunini bw’iminwa ye bwatumye ahabwa akato na na bagenzi be. Ibi byatumye Kristina Rei, akurana ipfunwe, akaba yarabazwe inshuro zirenga ijana kugira ngo bagabanye ubunini bwayo.

Umurusiyakazi w’imyaka 22 witwa Kristina Reis ni we ufite iminwa minini ku isi. Iyi minwa minini yatumye kuva mu bwana bwe akurana ipfunwe, kubera ko bagenzi be ndetse n’abandi bantu batandukanye bamuhaga akato, bavuga ko afite iminwa minini cyane, nkuko 7sur7 dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ngo yibagishije iminwa inshuro zigera ku ijana, ku nshuro ya mbere abagwa yari afite imyaka 17 y’amavuko.

Uku kwibagisha kuramubabaza cyane, ariko ngo ntazarekeraho atagize iminwa nk’iy’abandi, akaba akeneye ibihumbi bitandatu by’amadolari (6.000dollars) kugira ngo yongere yibagishe.

Iminwa minini y’uyu mukobwa ikaba ituma atanavuga neza, nk’uko abandi bavuga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages