Ni robot byitezwe ko izajya hanze mu 2026, kuko ubu ikiri mu igeragezwa.
Dr Zhang Qifeng washinze Kaiwa Technology, yavuze ko iyi robot izaba ifite ubushobozi bwo gutwita umwana nk’umuntu kuko ifite uburyo bwo gutunga umwana itwite binyuze mu matiyo (tubes).
Asobanura ko iyi robot bazajya bayiha intanga ngabo ndetse n’iz’umugore ikazatwita kugeza umwana avutse.
Yagize ati “Ubu turi kuvugana n’inzego z’ubuyobozi zibishinzwe kugira ngo turebe amategeko n’amabwiriza yashyirwa ku ikoreshwa ry’izi robot.”
Ikorwa ry’iyi robot ryarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko ari ugutesha agaciro ikiremwamuntu, gusa abandi bakavuga ko ari igisubizo ku bantu basanzwe badafite ubushobozi bwo gutwita kandi bafite intanga nzima.
Si ubwa mbere hakozwe ubushakashatsi bujyanye no gukwitira hanze y’umubiri usanzwe, kuko hari ubundi bushakashatsi bwakozwe aho hari hafashwe ikintu kimeze nk’ishashi bashyiramo amatembabuzi nk’ay’umugore utwite ndetse n’intungamubiri ariko birangira inyamaswa bakoreragaho ubushakashatsi ipfuye nyuma y’iminsi 28.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!