Iki kiraro cyafunguwe ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2016, cyari kimaze imyaka itatu cyubakwa. Gihuza intara ya Yunnan n’iya Guizhou, zombi ziherereye mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’u Bushinwa.
Iki kiraro cyubatswe ku burebure bwa metero 565 (z’ubuhagarike) hejuru y’umugezi wa Nizhu River Gorge, uhereye muri ako gace. Abayobozi n’abatwara abagenzi muri izi ntara bavuga ko iki kiraro kizagabanya igihe cyakoreshwaga mu kuva mu ntara imwe ujya mu yindi nibura ho amasaha arenga ane nkuko bitangazwa n’Ibiro ntamakuru by’Abashinwa, Xinhua.
Iki kiraro gifite kilometero irenga y’uburebure, kikaba cyuzuye gitwaye akayabo ka miliyoni 144 z’amadorali.
U Bushinwa kandi bufite ibindi biraro birebire ku Isi birimo Sidu River Bridge na Puli Bridge, byombi bikurikira ikiri mu Bufaransa cyitwa Millau viaduct kireshya na metero 343 z’ubuhagarike na kilometero zirenga ebyiri z’uburebure.



















TANGA IGITEKEREZO