{Resitora y'Abanyakoreya yo mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa yiyemeje kudabagiza abakiriya 50 bafite uburanga ibaha amafunguro y’ubuntu buri munsi, ariko bakabanza bagapimwa n’inzobere ko ubwo buranga bufite ishingiro.}

Iyi Resitora yitwa “Jeju Island” yatangaje ko abantu biyumva ko bafite uburanga, bazajya bahabwa amafunguro y’ubuntu buri munsi, ariko ishyiraho umubare ntarengwa w’abantu 50.

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru, ruvuga ko abantu bumva bizeye ubwiza bwabo, babanza gupimwa n’akanama gashinzwe gutunganya isura.

Ako kanama gapima uburanga bw’isura, amaso, amazuru, iminwa n’ibindi byose bipimwa n’inzobere mu kumenya uburanga.

Byakozwe muri gahunda yo kwamamaza ibikorwa by’ikigo kibaga amasura kiyaha uburanga ba nyirayo badasanganwe.

Abagana iyo resitora bibaza niba abafite ba nyir’uburanga budashamaje bo batazajya bishyura inshuro ebyiri muri iyo Resitora.