Ifi yo muri ubwo bwoko yabayeho mu myaka ya kera kurusha andi yose.
Yahimbwe Fanjingshania, izina rifitanye isano n’umusozi wo mu Bushinwa. Ishobora kuba ari iyo sekuruza wa muntu nk’uko inkuru yanditswe na 7 sur 7 ibivuga.
Ubuvumbuzi bw’ibyo bisigazwa bwashyize urujijo ku byari bisanzwe bigenderwaho ku byerekeye inkomoko y’ibifite urutirigongo, uruhererekane umuntu akomokaho.
Ishobora kuba ari yo nyamaswa ya mbere yari ifite amagufwa n’ingoro. Umuntu ngo yaba akomoka kuri iyo fi aho kuba indi nyamaswa yo mu bwoko bwa ‘requin’ nk’uko abashakashatsi babivuze.
Umuyobozi w'itsinda ry’abashakashatsi, Zhu Min yagize ati “Hamwe n'ubu buvumbuzi, twabonye ko ubwihindurize bw'ibinyangoro bifite urwasaya bwatangiye mbere kuruta uko twabitekerezaga.”
Yongeyeho ati “Ibi bisigazwa bitari byaravuzwe biratuma dushobora kumenya imiterere y’urwasaya rwa mbere.”
Fanjingshania yavumbuwe mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa mu gace ka Chongqing. Iki kiremwa cyabayeho imyaka igera kuri miliyoni 15 ugereranyije n’ibindi bisigazwa byatahuwe kugeza ubu.






Ibitekerezo 0