00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Umwana yavukanye amaguru ane n’amaboko ane

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 18 April 2014 saa 09:03
Yasuwe :

Umwana w’umuhungu yavukanye ibice by’umubiri birenze ibyo abandi bavukana, kuri ubu yabazwe ngo asigarane amaguru abiri n’amaboko abiri.
7sur7 dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwana yavutse tariki ya 2 Werurwe 2014 , avukira mu bitaro byo mu gace ka Guangdong mu Buhinde.
Umuganga w’inzobere mu kubaga witwa Yu Jiakang, akaba n’umuyobozi w’ibyo bitaro uyu mwana w’umuhungu yavukiyemo, avuga ko yavukanye ibi bice byiyongera kubyo umuntu usanzwe avukana bitakoraga neza. Bakaba bafashe icyemezo (…)

Umwana w’umuhungu yavukanye ibice by’umubiri birenze ibyo abandi bavukana, kuri ubu yabazwe ngo asigarane amaguru abiri n’amaboko abiri.

7sur7 dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwana yavutse tariki ya 2 Werurwe 2014 , avukira mu bitaro byo mu gace ka Guangdong mu Buhinde.

Umuganga w’inzobere mu kubaga witwa Yu Jiakang, akaba n’umuyobozi w’ibyo bitaro uyu mwana w’umuhungu yavukiyemo, avuga ko yavukanye ibi bice byiyongera kubyo umuntu usanzwe avukana bitakoraga neza. Bakaba bafashe icyemezo cyo kumubaga kuri uyu wa Gatanu, kandi akaba ameze neza.

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko nyina w’uyu mwana agitwite, yasuzumishije inshuro eshanu ku mavuriro atandukanye, ariko nta na hamwe bigeze babona ko afite umwana ufite ubumuga.

Se w’uyu mwana akaba yatangaje ko ababajwe n’uko atabashije kwita ku mugore we uko bikwiye ,igihe yari atwite.

Ati "Nitaga ku kazi kanjye gusa nahoraga nshaka amafaranga mu mwanya wo kujyana umugore wanjye kumusuzumisha."

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages