Uyu muturage utavuzwe amazina mu iperereza ryakozwe bamusanganye inzoka 104 mu mifuka itandatu itandukanye ifungishije imigozi.
Amashusho yashyizwe ahagaragara n’abashinzwe gasutamo yerekana abakozi babiri bareba mu mifuka ya pulasitiki irimo inzoka nzima nto.
Amategeko y’u Bushinwa avuga k’umutekano w’ibinyabuzima n’igenzura ry’indwara, abuza abantu kwinjiza mu gihugu ibinyabuzima bitazwi nta ruhushya.
Abarenze ku byo amategeko avuga bakurikiranwa hakurikijwe amategeko ubuyobozi bwa gasutamo buteganya nubwo hatabashijwe gutangaza ibihano uwo mugabo azahabwa.
Ibi bije bikurikira ibirego bitandukanye bisa n’icy’uyu mugabo, nko muri 2023 hari umugore wafatanywe inzoka eshanu yazihishe mu isutiye, undi mugabo muri Kanama nawe afatanwa inzoka 14 nzima yazizingiye mu mifuka y’ipantalo.
Kuba u Bushinwa ari kamwe mu duce dufite ubucuruzi bwinshi bw’inyamaswa nabyo biba impamvu zo kuzinjiza ku bwinshi. Ubuyobozi bw’iki gihugu burimo kugerageza guhashya ubwo bucuruzi butemewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!