00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani bwahagaritse ikoranabuhanga rya ChatGPT

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 April 2023 saa 10:11
Yasuwe :

U Butaliyani bwahagaritse ikoranabuhanga rya ChatGPT ryifashishwa cyane muri iyi minsi mu myandikire, aho abantu bashaka ko ribafasha kwandika inyandiko cyangwa ibihangano batarushye.

U Butaliyani bushinja iri koranabuhanga kwinjira mu mabanga y’abarikoresha, bifatwa nko kurengera umutekano wabo.

Tariki 20 Werurwe nibwo bamwe mu barikoresha mu Butaliyani bagaragaje ko ChatGPT yafashe bimwe mu biganiro byabo ndetse n’amakuru ajyanye no kwishyura bari bakoze.

ChatGPT imaze kumenyekana hirya no hino ku Isi nk’ikoranabuhanga rifasha abantu mu ndimi zitandukanye kwandika inyandiko batigoye. Nk’abantu bashaka kwandika inyandiko cyangwa imikoro yo ku ishuri, ujyamo ukandika icyo ushaka kwandikaho, ChatGPT ikagukorera inyandiko yuzuye kandi yihariye ku buryo nta wamenya ko ari iryo koranabuhanga ryayikoze.

Ni nako bigenda nko ku bashaka kwandika imivugo, inyandiko ziyobora abakina filime (scripts) n’ibindi.

ChatGPT yatangiye gukoreshwa guhera mu Ugushyingo 2022, kuva ubwo itangira kuba ikimenyabose ku Isi.

U Butaliyani buvuga ko amakuru ChatGPT ikoresha ari aba yarashyizwe kuri internet n’abandi bantu ikayakusanyiriza hamwe, nyamara iyo yakoreshejwe ntabwo babimenyeshwa cyangwa ngo bagaragazwe nk’isoko yatanze ayo makuru.

U Butaliyani kandi buvuga ko nta buryo ChatGPT ifite bwo kugenzura imyaka y’abayikoresha nubwo abayikoze bo bavuga ko ikoreshwa n’abantu bafite imyaka iri hejuru ya 13.

ChatGPT yahawe iminsi 20 yo gutanga ibisobanuro no kugaragaza ingamba yafashe mu Butaliyani, bitakorwa igahanwa. Mu gihe ibyo bigitegerejwe, yabaye ihagaritswe by’agateganyo muri icyo gihugu.

Abashakashatsi basaga 1000 barimo n’umuherwe Elon Musk baherutse gusinya ibaruwa isaba ko ChatGPT ihabwa amezi atandatu idakoreshwa kugira ngo hakorwe ubushakashatsi ku ngaruka zayo ku kiremwamuntu.

Bagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga nk’iryo bishobora kugabanya imikorere y’ubwonko bw’umuntu.

Ikoranabuhanga rya ChatGPT riri kwifashishwa cyane muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages