00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Hagiye gukorwa insimburangingo y’umutwe wa muntu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 March 2015 saa 03:48
Yasuwe :

Umuganga wo mu Butaliyani witwa Sergio Canavero avuga ko azaba yabasha kubaga umutwe w’umuntu akamuteraho undi muzima mu myaka ibiri iri imbere.

Canavero yabwiye ikinyamakuru The Guardian ko azaba ashobora kubaga ufite umutwe ufite ubusembwa cyangwa ufite ijosi ryahinamiranye akamuvanaho umutwe akamushyiraho uw’undi muntu.

Uyu muganga wo mu mujyi wa Turin avuga ko azaba yarangije gusuganya itsinda ry’abazamufasha icyo gikorwa muri Kamena.

Ati” Niba rabatuye Isi batabishaka ntabyo nzakora. Ariko niba abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburayi babyanze ariko hakagira abo ku yindi migabane babyemera, tuzabikora.”

Kubaga umutwe no kuweusimbuza undi byagiye bigeragezwa ariko ntibishoboke

Canavero yemeza ko ikoranabuhanga ryatuma muntu abagwa umutwe agaterwaho undi yenda kurigeraho ariko akemeza ko ahanganye n’abantu benshi bavuga ko icyo gikorwa kigayitse.

Ati” Imbogamizi mfite n’iy’abavuga ko gusimbuza umutwe bidakwiye.”

Gusimbuza umutwe byigeze gushoboka mu 1970 ku nkende. Nyuma yo guterwaho undi mutwe ntiyashoboraga kwinyeganyeza, ipfa nyuma y’iminsi icyenda ibazwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages