Canavero yabwiye ikinyamakuru The Guardian ko azaba ashobora kubaga ufite umutwe ufite ubusembwa cyangwa ufite ijosi ryahinamiranye akamuvanaho umutwe akamushyiraho uw’undi muntu.
Uyu muganga wo mu mujyi wa Turin avuga ko azaba yarangije gusuganya itsinda ry’abazamufasha icyo gikorwa muri Kamena.
Ati” Niba rabatuye Isi batabishaka ntabyo nzakora. Ariko niba abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburayi babyanze ariko hakagira abo ku yindi migabane babyemera, tuzabikora.”
Canavero yemeza ko ikoranabuhanga ryatuma muntu abagwa umutwe agaterwaho undi yenda kurigeraho ariko akemeza ko ahanganye n’abantu benshi bavuga ko icyo gikorwa kigayitse.
Ati” Imbogamizi mfite n’iy’abavuga ko gusimbuza umutwe bidakwiye.”
Gusimbuza umutwe byigeze gushoboka mu 1970 ku nkende. Nyuma yo guterwaho undi mutwe ntiyashoboraga kwinyeganyeza, ipfa nyuma y’iminsi icyenda ibazwe.



















TANGA IGITEKEREZO