Iyo foto igaragaza ibirenge bibiri by’abantu bisa n’ibyashengutse biri mu gikoresho kimeze nk’isorori y’ubururu.
Yakwirakwiriye nyuma y’uko Umunya-Slovenia ajyanye n’inshuti ze muri iyo resitora iri ahitwa Padua, asaba indyo y’abashinwa izwi nk’ikinono cy’inyamaswa ‘Bear Paws’.
Daily Mail yanditse ko uwo mukozi utavuzwe amazina, bikekwa ko ibyo birenge by’abantu ari byo yaba yaragaburiye uwo munya-Slovenia na bagenzi be.
Nyuma yo kubona iyo foto ku mbuga nkoranyambaga, Polisi n’abashinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa bakoze ubugenzuzi muri iyo resitora babonye inyama zingana n’ibiro hafi 30 n’amafi yakonjeshejwe ariko bishidikanywaho inkomoko.
Banasanze inyama z’amaguru y’imitubu n’inigwahabiri zipakiye mu bintu byerekana ko zarangije igihe.
Polisi iracyashakisha imvano y’iyo foto ari na ko hakusanywa ibimenyetso byose kuri iyo foto.





Ibitekerezo 0