00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Umubikira yatatse kubabara mu nda abyara umuhungu

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 27 January 2015 saa 11:39
Yasuwe :

Umubikira witwa Roxana Rodriguez wo mu Butaliyani, yajyanwe kwa muganga ataka ububabare budasanzwe mu kiziba cy’inda, birangira abyaye umwana w’umuhungu ku ya 23 Mutarama 2015.
Uyu mubikira ukomoka ahitwa Salvador, guhera mu mwaka wa 2012 yabaga mu mujyi wa Rieti, uherereye rwagati mu Butaliyani aho yari yarihaye Imana .
Yajyanwe kwa muganga, bitewe n’ububabare yari afite mu kiziba cy’inda, abaganga bafashe icyemezo cyo kumushyira mu bitaro , ari naho yabyariye umwana w’umuhungu (…)

Umubikira witwa Roxana Rodriguez wo mu Butaliyani, yajyanwe kwa muganga ataka ububabare budasanzwe mu kiziba cy’inda, birangira abyaye umwana w’umuhungu ku ya 23 Mutarama 2015.

Uyu mubikira ukomoka ahitwa Salvador, guhera mu mwaka wa 2012 yabaga mu mujyi wa Rieti, uherereye rwagati mu Butaliyani aho yari yarihaye Imana .

Yajyanwe kwa muganga, bitewe n’ububabare yari afite mu kiziba cy’inda, abaganga bafashe icyemezo cyo kumushyira mu bitaro , ari naho yabyariye umwana w’umuhungu yise Francesco mu rwego rwo guha icyubahiro Papa Francis.

Urubuga rwa 20 minutes dukesha iyi nkuru ruvuga ko, Roxana Rodriguez , yemeza ko atari aziko atwite. Yagendaga abyibuha uko bwije n’uko bucyeye, we akavuga ko byaterwaga no kurya cyane, akanakeka ko arwaye imiyoboro y’inkari.

Rodriguez avuga ko mwana yabyaye ari impano y’Imana , kandi ko azamurera akamukuza, gusa ngo ntateganya gusubira aho akomoka , cyangwa mu kigo cy’ababikira yabagamo .

Umubikira mukuru uyobora ikigo yabagamo hamwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rieti bemeje ko agomba kuva mu kibikira.
Abantu batandukanye batangiye gukusanya inkunga yo kumufasha ndetse n’umuyobozi w’umujyi wa Rieti yemeye kumushakira inkunga.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Butaliyani, byatangaje ko uyu mubikira yaba yaratewe inda n’umusore w’inshuti ye yo mu bwana, ubwo yajyaga iwabo ku ivuko mu kwezi kwa Werurwe 2014.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages