Uyu mukerarugendo ukomoka mu mujyi wa Lucca, yari yicaye muri Caffè Florian, imwe muri restaurant zizwi kandi za kera cyane muri Venice, iherereye ahitwa Piazza San Marco. Yari aherekejwe n’undi muntu, maze batumiza ibinyobwa bibiri bya Aperol Spritz, croissant ndetse na toast.

Nyuma yo kurya no kunywa, inyemezabwishyu yabo yageze kuri €72. Muri ayo mafaranga harimo €15 ya toast, €16 ya croissant irimo inyanya na fromage ya mozzarella, ndetse na €34 z’ibinyobwa bibiri bya Aperol Spritz, aho kimwe cyari €17.

Icyatunguye uyu mukerarugendo si ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa, kuko yari azi ko restaurant iherereye ahantu hazwi cyane nka Piazza San Marco ishobora kuba ihenze. Ahubwo yatunguwe n’amafaranga yanditsweho nka “supplemento musica”, ni ukuvuga amafaranga y’inyongera y’umuziki wacurangwaga n’itsinda ry’abacuranzi batatu.

Uyu mugore yabwiye ibitangazamakuru byo mu Butaliyani ko yari azi ko kwicara muri iyo restaurant bizamusaba amafaranga menshi, ariko ngo kubona amafaranga y’umuziki yanditswe ukwayo ku nyemezabwishyu byaramutunguye.

Ubuyobozi bwa Caffè Florian bwavuze ko ayo mafaranga atari ibintu byahishwe abakiliya, kuko ku meza haba hari ubutumwa bubamenyesha mbere ko hari amafaranga y’inyongera ajyanye n’umuziki wa live ucurangwa n’itsinda ry’abacuranzi.

Caffè Florian yatangiye gukora mu 1720, ikaba ari imwe muri restaurant za kera cyane. Mu mateka yayo yakiriye abantu benshi bazwi barimo abanditsi n’abahanzi, ndetse kuba iherereye kuri Piazza San Marco, hamwe mu hantu hasurwa cyane muri Venice, ni bimwe mu bituma serivisi zayo zigira ibiciro byihariye.

Iyi restaurant yo mu Mujyi wa Venice imenyerewe ku biciro byihagazeho
Iyi restaurant yo mu Mujyi wa Venice imenyerewe ku biciro byihagazeho