Uretse kuba hari abarebera uyu musozi ubuntu, abatuye mu mujyi wa Kawaguchiko iki gikuta kiri kubakwamo, bavuga ko babangamirwa n’abakerarugendo benshi bahagera bakahanduza bari gufata amashusho meza y’uwo musozi.
Banavuze ko ako kavuyo gateza umuvundo w’ibinyabiziga mu mujyi.
Uyu musozi wa Fuji warushijeho kumenyekana ku myaka ibiri ishize, ubwo hafatwaga ifoto yawo idasanzwe igakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Kuva icyo gihe abakerarugendo b’abanyamahanga batangiye kuza kuwusura ku bwinshi, ari nabyo biteza akavuyo mu mujyi kuko usanga buri munsi hari abantu mu mihanda bashaka gufata amafoto y’uwo musozi.
Nubwo hafashwe umwanzuro wo kubaka igikuta gikingira umusozi wa Fuji, abakerarugendo b’abanyamahanga bo ntabwo babyishimiye kuko bagaragaje ko bishobora gutuma hari abazaga kuhasura babigabanya, kuko ako gace umujyi uherereyemo ariko gatanga ifoto nziza y’uwo musozi.






Ibitekerezo 0