00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Hashyizweho ibimenyetso byorohereza abantu kumenya uko bakoresha ubwiherero

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 January 2017 saa 10:04
Yasuwe :

Mu rwego rwo korohereza ba mukerarugendo, abakora ubwiherero mu Buyapani bashyizeho ibimenyetso bisobanura uko bukoreshwa neza.

Ni mu gihe iki gihugu gikomeje kwitegura imikino ya olempiki izabera mu Mujyi wa Tokyo mu 2020.

The Independent dukesha iyi nkuru ivuga ko ubusanzwe abakora ubwiherero mu Buyapani bashyiragaho ibimenyetso bigiye bitandukanye ku buryo umuntu utazi ururimi rw’Ikiyapani byamugoraga cyane.

Ihuriro ry’inganda zikora ibikoresho by’isuku zemeranyije ibimenyetso umunani byereka umuntu uko afungura umufuniko w’ubwiherero, uko azamura aho yicara, kurekura amazi menshi, kurekura amazi make, kwihanagura akoresheje amazi n’ibindi.

Ibi bimenyetso uko ari umunani bizatangira kugaragara ku bwiherero buzagera ku isoko muri Mata 2017, intego akaba ari uko byakoreshwa ku isi yose.

Hashyizweho ibimenyetso byorohereza abantu kumenya uko bakoresha ubwiherero

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages