00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Hotel yashyiriyeho abagore icyumba cyo kuririramo

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 17 May 2015 saa 02:36
Yasuwe :

Abagore bafite amarira hafi kandi bakaba bashaka kugaragaza umubabaro bafite ku mutima bimara intimba, Hotel iri i Tokyo mu Buyapani yitwa Mitsui Garden Yotsuya, yabateganyirije icyumba bazajya baririmo kirimo n’ibizajya bibafasha kurira.

Muri iki cyumba, abagore bashaka kurira babifashwamo na filime zituma barushaho kugaragaza amarangamutima, maze si ukurira bagahogora.

Muri izi filme berekwa iyitwa Forrest Gump, hamwe n’iyitwa Moment to Remember, hari kandi n’udutambaro two kwihanaguza (Mouchoirs), hamwe n’amavuta yo kwisiga nyuma yo kurira.

Urubuga rwa Topsante rutangaza ko abagore bazwiho kugira intimba, bitewe n’mpamvu zitandukanye zirimo nko gutandukana n’abo bakundaga, n’ibindi bituma amarira yabo aba hafi.

Akaba ari muri urwo rwego Mitsui Garden Yotsuya, yateguye icyumba, kizajya kiganwa n’umugore ufite intimba ku mutima akaba yifuza kurira.

Iki cyumba cyitwa ‘Crying room’ (Icyumba cyo kuririramo) kugira ngo umugore yemererwa kukijyamo yishyura amayero 74 , ni ukuvuga arenga ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages