Ibi ni bimwe mu birori bikomeye mu Buyapani aho abagabo bahurira mu duce dutandukanye tw’igihugu, bagakora imigenzo ibazanira amahirwe.

Iri serukiramuco riba muri Gashyantare abagabo ntibaba bambaye imyenda usibye agatambaro gato gahisha ku bugabo bwabo kitwa ‘fundoshi’. Baba bagiye gufata inkoni izwi nka ‘Shingi’ bavuga ko ibakuraho imyuka mibi ndetse ikabaha amahirwe muri uwo mwaka.

Mu myaka isaga 1 250 iri serukiramuco riba, abagore ntabwo bari bemerewe kuryitabira ahubwo bafashaga abagabo imirimo iriherekeza nko guteka, kubyina ariko batari kumwe n’ibindi.

Kuri iyi nshuro ubwo ryabaga, abagore bemerewe kuryitabira ariko bo ntabwo bari bambaye ubusa.

Nubwo bahawe umwanya, ntabwo bemerewe kwitabira umuhango nyamukuru wo kwikuraho imyuka mibi.

Abateguye bavuze ko byari kugorana kuvanga abagore n’abagabo bambaye ubusa.

Abagore baryitabiriye batangaje ko banejejwe no kuba nabo bemerewe kwishimisha. Byakunze kugaragazwa ko impamvu abagore batemererwaga kuryitabira ari uko mu Buyapani hari ihezwa ry’abagore ku kigero cyo hejuru.

Raporo ya ‘World Economic Forum’ yashyize u Buyapani ku mwanya wa 125 mu buringanire n’ubwuzuzanye mu 2024, buvuye ku mwanya wa 146 bwariho mu 2023.

Nyuma y'imyaka isaga igihumbi abagore bitabiriye iri serukiramuco
Nyuma y'imyaka isaga igihumbi abagore bitabiriye iri serukiramuco
Muri iri serukiramuco abagabo bakora imihango yo kwikuraho imyuka mibi
Muri iri serukiramuco abagabo bakora imihango yo kwikuraho imyuka mibi