Iyi fi yayiguze muri cyamunara yabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Tokyo, mu isoko ricuruza amafi.
Uyu mugabo yavuze ko atari yiteze ko iyi fi izagurishwa amafaranga angana gutya gusa ibiciro byazamutse cyane.
Ati “Nari nzi ko tuzayigura ku mafaranga make ariko igiciro cyazamutse mu gihe gito cyane. Gusa nizeye ko abantu bazarya kuri iyi tuna bazumva banyuzwe.”
Icyakora n’ubwo iyi fi yagurishijwe menshi gutyo si yo ya mbere igurishijwe menshi muri iyi cyamunara iba buri mwaka, kuko kugeza ubu iyaciye agahigo ari iyagurishijwe miliyoni 3,4$ (ama yen miliyoni 510) yagurishijwe mu 2019.
Ni mu gihe mu mwaka ushize ubu bwoko bw’ifi bupima ibiro 276, bwagurishijwe miliyoni 1,3$.
U Buyapani ni kimwe mu bihugu birya ubu bwoko bw’amafi cyane, ndetse bikunze gutuma ibindi bihugu binenga iki gihugu kuko aya mafi atororoka cyane nk’andi mafi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!