Yumi Yoshido wakoreye ayo mahano mu Murwa Mukuru, Tokyo, yemera ko yasanze nyina yapfuye mu myaka icumi ishize maze umurambo we akawuhisha.
Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko yasobanuye ko yabitewe n’uko atashakaga kujya kumushyingura iwabo hanze y’Umujyi wa Tokyo.
Iby’iryo sanganya byamenyekanishijwe n’umukozi wari uri gukora isuku mu nzu Yoshido yabagamo, nyuma y’uko yari amaze kuyisohorwamo yabuze ay’ubukode.
Uwo murambo ngo usibye kuba warahetamishijwe kugira ngo ukwire muri firigo, wasanzwe nta gikomere kigaragara inyuma ufite, ndetse abapolisi ntibabashije kumenya icyahitanye uwo muntu n’igihe yapfiriye.
Ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021, ni bwo inzego z’umutekano zafashe Yoshido ziramufunga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!