Muri Kanama 2018 nibwo uyu mwana ufite agahigo kuko ari we wabashije kubaho mu bagiye bavukana ibiro bike gutya yavutse habayeho kumuterura mu nda ya nyina, kuko babonaga atabyibuha bagatinya ko ashobora kubura ubuzima.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko yitabwagaho mu buryo budasanzwe, Dr. Takeshi Arimitsu, umuganga w’abana mu bitaro bya Kaminuza ya Keio akaba yatangaje ko yatashye bamaze kubona ko yujuje ibiro 3.2.

Ati “ Ndishimye cyane kuba yarabashije kubyibuha bigeze aha, mu by’ukuri nta cyizere nari mfite ko azabaho”.

Igitabo Tiniest Babies cya kaminuza ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigaragaza ko agahigo k’umuhungu wavutse afite ibiro bike ku Isi kari gafitwe n’Umudage wavukanye amagarama 274 mu 2009.

Ni mu gihe mu bakobwa gafitwe n’Umudage wavutse mu 2015 afite amagarama 252 gusa.

Mu mezi atanu yamaze yitabwaho n'ibitaro bya Kaminuza ya Keio yabashije kugira ibiro 3.2
Mu mezi atanu yamaze yitabwaho n'ibitaro bya Kaminuza ya Keio yabashije kugira ibiro 3.2
Uyu mwana ubwo yavukaga yari afite amagarama 268 gusa
Uyu mwana ubwo yavukaga yari afite amagarama 268 gusa

[email protected]