Aya mafaranga uyu mugabo yayakaswe ubwo yari atwaye gariyamoshi, akaza gukererwaho umunota umwe ku gihe yagombaga kuhagerera. Yavuze ko gukererwa bitaturutse ku makosa ye ariyo mpamvu asaba gusubizwa amafaranga ye.
Sosiyete West Japan Railway Company yavuze ko ayo mafaranga yakaswe hashingiwe ku mabwiriza bagenderaho, y’uko iyo wakoze nabi uhembwa nabi. Ibyo uwo mushoferi wa gariyamoshi yakoze byabaye muri Kamena umwaka ushize.
Uyu mugabo yasabye gusubizwa ama-Yen 43 yakaswe, agahabwa andi 13 (114 Frw) y’’amasaha y’ikirenga yakoze ntayahemberwe ndetse n’andi ma-Yen miliyoni ebyiri y’ihungabana yatewe n’umwanzuro w’abakoresha be.
Uyo mushoferi yakaswe amafaranga ubwo yagombaga gutwara gariyamoshi irimo ubusa muri Okayama, mu Burengerazuba bw’u Buyapani, akayijyana aho atari yategetswe, akaza kubivumbura hashize iminota ari nabyo byatumye agera aho yagombaga kuyiparika yakereweho umunota umwe.
Gariyamoshi zo mu Buyapani zizwiho kubahiriza igihe ku buryo budasanzwe ndetse iyo habayeho gukererwa cyangwa ikindi kibazo, uwabikoze abisabira imbabazi abakiliya.
Mu 2017 hari sosiyete yo muri Tokyo ikoresha za gariyamoshi yasabye imbabazi mu ruhame kubwo guhaguruka yarengeje amasegonda 25 ku gihe yagombaga guhagurukira.


Ibitekerezo 0