Imibare mishya yatangajwe n’Ikigo gishinzwe kwita ku bana no gufasha imiryango mu nkiko, Children and Family Court Advisory Service (Cafcass), yerekanye ko kuva mu 2020 kugeza mu 2025 habayeho ubusabe bw’abantu 6 buri mwaka, bafite imyaka 80 bwo gusaba kuba ababyeyi bemewe n’amategeko ku bana bavutse hakoreshejwe uburyo bwa ‘Surrogacy’.
Iki kigo kandi cyagaragaje ko mu myaka itanu ishije abafite ku myaka 50 kuzamura bagera 1,991, ari bo bagaragaje ko bifuza kuba ababyeyi bemewe b’abana bavutse binyuze mu gutwitira undi.
Abantu 416 bari hagati y’imyaka 50 na 59, abandi 43 bari mu myaka 60. Mu 2020, abagabo 44 bari mu myaka 50 basabye izi mpapuro, ariko bageze kuri 95 mu 2025, bigaragaza ko iyo mibare iri kuzamuka buri mwaka.
Imiryango irwanya ‘Surrogacy’ mu Bwongereza ntabwo yakiriye neza iyi mibare y’abakomeje kugaragaza ko bifuza gutwitirwa by’umwihariko abageze mu zabukuru.
Umuyobozi w’itsinda rirwanya gutwitira undi ‘Surrogacy Concern’, Helen Gibson, yavuze ko “bibabaje cyane kubona abantu bacuze kera bari mu myaka iri hagati ya 60 na 80 kuzamura bashaka abana binyuze mu buryo bwo kubatwitira”, aho abibona nk’ikimenyetso cyo kwikunda cyane.
Yakomeje agira ati “Biteye impungenge kubona imibare y’abakoresha ubu buryo igenda izamuka umwaka ku wundi, kandi nta cyerekezo cy’uko bizahagarara.”
Gibson kandi yagaragaje ko nta mategeko abuza umuntu gukoresha ‘Surrogacy’ ku myaka iyo ari yo yose, haba mu Bwongereza cyangwa mu bindi bihugu Abongereza bajyamo kwishakira abana binyuze muri ubwo buryo.
Yasabye Guverinoma y’u Bwongereza gushyiraho amategeko abuza gukoresha uburyo bwa ‘Surrogacy’ ku bantu bageze mu zabukuru, ndetse no guhagarika abantu bajya kubikoresha mu bihugu byo hanze, kugira ngo barengere umwana uvutse ku babyeyi bakuze cyane kuko nta mbaraga baba bafite zo kumwitaho.
Mu Bwongereza, ‘Surrogacy’ yemerewe n’amategeko ariko ku buryo budaharanira inyungu. Ibi bisobanuye ko bitemewe kwamamaza ko ushaka umugore ugufasha kubyara, cyangwa kumuha amafaranga arenze ay’ibyo yakoresheje birimo imiti, itike ndetse n’ibyo kurya yaryaga mu gihe yari atwite.
Mu buryo bwemewe, umwana uvutse hakoreshejwe uburyo bwa ‘Surrogacy’ afatwa nk’uw’umugore wamubyaye, iyo afite umugabo yitwa Se w’uwo mwana.
Abatanze intanga ngo bababyarire iyo bifuza uwo mwana basaba urukiko kubaha uburenganzira mu mezi atandatu ya mbere y’ivuka ry’umwana. Iyo byemewe, habaho ishyirwaho ry’icyemezo gishya cy’ivuka cyerekana ko abo ari bo babyeyi be.
Urukiko rufite ububasha bwo gusuzuma amafaranga yishyuwe ku mugore wabyaye, kugira ngo rurebe niba atarenze ayemewe.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ‘Surrogacy’ ifite isoko rishingiye ku nyungu, abagore bemerewe kwishyurwa hagati ya 20.000 by’Amadorali na 30.000 by’Amadorali.
Mu Bwongereza, aho surrogacy ishingiye ku bufatanye butagamije inyungu, abagore bakora ‘Surrogacy’, bishyurwa hagati y’Amayero 12.000 na 15.000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!